Yesaya 1:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Mbega ukuntu umugi wizerwaga+ wahindutse indaya!+ Wari wuzuye ubutabera+ kandi gukiranuka ni ho kwabaga,+ none wabaye indiri y’abicanyi.+ Yeremiya 5:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Nimugende muzenguruke imihanda y’i Yerusalemu mushakire no ku karubanda, murebe kandi mumenye niba mushobora kuyibonamo umuntu+ ukora iby’ubutabera+ agashaka ubudahemuka,+ nanjye nzayibabarira. Yeremiya 6:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Nk’uko igitega kibika amazi agakomeza kuba afutse, ni ko na wo wakomeje kubungabunga ubugome bwawo.+ Urugomo no kunyaga byumvikana muri wo; indwara n’icyago bihora imbere yanjye.
21 Mbega ukuntu umugi wizerwaga+ wahindutse indaya!+ Wari wuzuye ubutabera+ kandi gukiranuka ni ho kwabaga,+ none wabaye indiri y’abicanyi.+
5 Nimugende muzenguruke imihanda y’i Yerusalemu mushakire no ku karubanda, murebe kandi mumenye niba mushobora kuyibonamo umuntu+ ukora iby’ubutabera+ agashaka ubudahemuka,+ nanjye nzayibabarira.
7 Nk’uko igitega kibika amazi agakomeza kuba afutse, ni ko na wo wakomeje kubungabunga ubugome bwawo.+ Urugomo no kunyaga byumvikana muri wo; indwara n’icyago bihora imbere yanjye.