Zab. 18:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Yehova ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kandi ni we Mukiza wanjye.+Imana yanjye ni igitare cyanjye; nzajya nyihungiraho.+ Ni ingabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, ikaba n’igihome kirekire kinkingira.+ Zab. 46:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Yehova nyir’ingabo ari kumwe natwe;+Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.+ Sela. Zab. 62:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ni koko, ni yo gitare cyanjye n’agakiza kanjye, kandi ni igihome kirekire kinkingira.+Sinzanyeganyezwa.+
2 Yehova ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kandi ni we Mukiza wanjye.+Imana yanjye ni igitare cyanjye; nzajya nyihungiraho.+ Ni ingabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, ikaba n’igihome kirekire kinkingira.+
6 Ni koko, ni yo gitare cyanjye n’agakiza kanjye, kandi ni igihome kirekire kinkingira.+Sinzanyeganyezwa.+