1 Samweli 26:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Dawidi yongeraho ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ko Yehova ubwe azamwiyicira;+ cyangwa igihe kizagera+ apfe nk’uko n’abandi bose bapfa, cyangwa se ajye ku rugamba+ agweyo.+ Yeremiya 18:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Ku bw’ibyo, ureke abahungu babo bicwe n’inzara+ kandi ubagabize inkota;+ abagore babo babe abapfakazi kandi abana babashireho.+ Abagabo babo bicwe n’icyorezo cy’indwara yica, n’abasore babo bicwe n’inkota ku rugamba.+ Yeremiya 25:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 “‘Urusaku ruzagera ku mpera za kure cyane z’isi kuko Yehova afitanye urubanza n’amahanga.+ Azacira abantu bose urubanza,+ kandi ababi azabagabiza inkota,’+ ni ko Yehova avuga.
10 Dawidi yongeraho ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ko Yehova ubwe azamwiyicira;+ cyangwa igihe kizagera+ apfe nk’uko n’abandi bose bapfa, cyangwa se ajye ku rugamba+ agweyo.+
21 Ku bw’ibyo, ureke abahungu babo bicwe n’inzara+ kandi ubagabize inkota;+ abagore babo babe abapfakazi kandi abana babashireho.+ Abagabo babo bicwe n’icyorezo cy’indwara yica, n’abasore babo bicwe n’inkota ku rugamba.+
31 “‘Urusaku ruzagera ku mpera za kure cyane z’isi kuko Yehova afitanye urubanza n’amahanga.+ Azacira abantu bose urubanza,+ kandi ababi azabagabiza inkota,’+ ni ko Yehova avuga.