Yesaya 50:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Nategeye umugongo abankubitaga, n’abamfuraga ubwanwa mbategera imisaya.+ Sinahishe mu maso hanjye ibikojeje isoni no gucirwa amacandwe.+ Yesaya 53:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Abantu baramusuzuguraga bakamuhunga,+ kandi yari azi imibabaro amenyereye n’indwara;+ yari ameze nk’uwo twima amaso tudashaka kumureba.+ Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’utagira umumaro.+ Matayo 26:67 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 67 Nuko bamucira mu maso+ kandi bamukubita+ ibipfunsi. Abandi bamukubita inshyi mu maso,+ Matayo 27:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 maze baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, kandi bamufatisha urubingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko baramupfukamira bamunnyega+ bati “ni amahoro Mwami w’Abayahudi!”+
6 Nategeye umugongo abankubitaga, n’abamfuraga ubwanwa mbategera imisaya.+ Sinahishe mu maso hanjye ibikojeje isoni no gucirwa amacandwe.+
3 Abantu baramusuzuguraga bakamuhunga,+ kandi yari azi imibabaro amenyereye n’indwara;+ yari ameze nk’uwo twima amaso tudashaka kumureba.+ Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’utagira umumaro.+
29 maze baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, kandi bamufatisha urubingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko baramupfukamira bamunnyega+ bati “ni amahoro Mwami w’Abayahudi!”+