ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 14:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Amazi akomeza kugaruka mu mwanya wayo.+ Amaherezo arengera amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarashi bose bo mu ngabo za Farawo, bari biroshye mu nyanja bakurikiye Abisirayeli.+ Nta n’umwe muri bo warokotse.+

  • Kuva 15:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Abagabo barateraga Miriyamu akikiriza+ ati

      “Muririmbire Yehova+ kuko yashyizwe hejuru cyane.+

      Yaroshye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.”+

  • Yesaya 43:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 we usohora igare ry’intambara n’ifarashi, agasohora umutwe w’ingabo n’intwari icyarimwe,+ aravuga ati “bazarambarara hasi+ kandi ntibazabyuka.+ Bazazima burundu,+ babazimye nk’uko bazimya urutambi.”+

  • Nahumu 2:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “Dore ndaguhagurukiye,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga,+ “kandi nzatwikira amagare yawe y’intambara mu mwotsi.+ Inkota izarya intare z’umugara zikiri nto.+ Nzatsemba ku isi umuhigo wawe, kandi ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”+

  • Zekariya 12:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Kuri uwo munsi,”+ ni ko Yehova avuga, “amafarashi yose+ nzayatera guta umutwe, abayagenderaho mbateze ibisazi.+ Nzahanga amaso+ yanjye ku nzu ya Yuda kandi amafarashi yose y’amahanga nzayatera ubuhumyi.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze