Zab. 34:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Iyo mbabare yaratabaje maze Yehova arumva,+Ayikiza amakuba yayo yose.+ Zab. 116:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Kubera ko yanteze amatwi.+Kandi nzamwambaza iminsi yo kubaho kwanjye yose.+ Imigani 15:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Yehova ari kure y’ababi,+ ariko yumva isengesho ry’abakiranutsi.+