ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 20:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Nuko umwuka+ wa Yehova uza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w’Umulewi wo muri bene Asafu,+ igihe yari hagati y’iteraniro.

  • Zab. 74:Amagambo abanza-23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Masikili. Zaburi ya Asafu.+

      74 Mana, kuki wadutaye burundu?+

      Ni iki gituma uburakari bwawe bukomeza kugurumanira umukumbi wo mu rwuri rwawe?+

       2 Wibuke iteraniro ryawe waronse kera cyane,+

      Wibuke ubwoko wacunguye bukaba umurage wawe,+

      Wibuke n’uyu musozi wa Siyoni watuyeho.+

       3 Shingura intambwe zawe ujye mu matongo+ amaze igihe.

      Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+

       4 Abakurwanya batontomye bari ahantu hawe ho guteranira.+

      Bahashinze amabendera yabo ngo abe ibimenyetso.+

       5 Babaye ibyamamare bamera nk’umuntu ubangura ishoka agatema ibiti by’inzitane.

       6 Ibishushanyo bikebye ku nkuta zaho, byose babimenaguje amashoka n’inyundo.+

       7 Batwitse urusengero rwawe.+

      Bahumanyije ihema ryitirirwa izina ryawe, bararisenya barigeza ku butaka.+

       8 Bo, ndetse n’urubyaro rwabo, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati

      “Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”+

       9 Amabendera yacu ntitwayabonye; nta muhanuzi ukiriho,+

      Kandi nta n’umwe muri twe uzi igihe bizamara.

      10 Mana, umwanzi azakomeza kugutuka ageze ryari?+

      Mbese umwanzi azakomeza gusuzugura izina ryawe ubuziraherezo?+

      11 Ni iki gituma ukuboko kwawe, ndetse ukuboko kwawe kw’iburyo wavanye

      Mu gituza cyawe, kutagira icyo gukora, none tukaba tugiye gushiraho?+

      12 Nyamara Imana ni Umwami wanjye kuva kera kose;+

      Ni yo itanga agakiza gakomeye mu isi.+

      13 Ni wowe wavumbagatanyije inyanja ukoresheje imbaraga zawe;+

      Ni wowe wamenaguriye mu mazi imitwe y’ibikoko byo mu nyanja.+

      14 Ni wowe wajanjaguye imitwe ya Lewiyatani.*+

      Wayihaye abatuye mu turere tutagira amazi iba ibyokurya byabo.+

      15 Ni wowe wasatuye ubutaka amasoko aradudubiza, n’imigezi iratemba;+

      Ni wowe wakamije inzuzi zihora zitemba.+

      16 Amanywa ni ayawe; ijoro na ryo ni iryawe.+

      Ni wowe washyizeho ikimurika, ni ukuvuga izuba.+

      17 Ni wowe washyizeho ingabano zose z’isi,+

      Ni wowe washyizeho impeshyi n’itumba.+

      18 Yehova, ibuka ko umwanzi yagututse,+

      Kandi ko abapfapfa basuzuguye izina ryawe.+

      19 Ntuhe inyamaswa ubugingo bw’intungura yawe.+

      Ntukibagirwe burundu ubuzima bw’imbabare zawe.+

      20 Zirikana isezerano ryawe,+

      Kuko ahantu hacuze umwijima ho ku isi, hose habaye indiri z’urugomo.+

      21 Ushenjaguwe ntazagaruke yakozwe n’isoni.+

      Imbabare n’umukene nibasingize izina ryawe.+

      22 Mana, haguruka wirenganure.+

      Ibuka ibitutsi umupfapfa yirirwa agutuka.+

      23 Ntiwibagirwe ijwi ry’abakurwanya.+

      Urusaku rw’abahagurukira kukurwanya ruhora ruzamuka.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze