6 Ariko abona ko kuramburira ukuboko kwe kuri Moridekayi wenyine bidahagije, kuko bari baramubwiye ibihereranye n’abo mu bwoko bwa Moridekayi. Nuko Hamani atangira gushaka uko yazarimbura+ Abayahudi bose bo mu bwami bwose bwa Ahasuwerusi, ari bo bagize ubwoko bwa Moridekayi.+