13 (Salomo yari yaracuze podiyumu+ mu muringa ayishyira mu mbuga hagati.+ Yari ifite uburebure bw’imikono itanu, ubugari bw’imikono itanu n’ubuhagarike bw’imikono itatu. Ni ho yari ahagaze.) Apfukama+ imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,+