25 Ntibikabeho ko wakora ibintu nk’ibyo ngo urimburane umukiranutsi n’umunyabyaha, ku buryo ibyaba ku mukiranutsi ari na byo byaba ku munyabyaha!+ Oya, ntibikabeho ko wagenza utyo.+ Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?”+
4 Uri nde wowe ucira urubanza umugaragu wo mu rugo rw’undi?+ Imbere ya shebuja ni ho ahagarara cyangwa akagwa.+ Kandi koko, azahagarara kuko Yehova ashobora gutuma ahagarara.+