Esiteri 7:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Nuko baragenda, bamanika Hamani ku giti+ yari yateguriye Moridekayi,+ maze uburakari bw’umwami buracogora. Zab. 7:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Akaga ke kazamugaruka ku mutwe,+Urugomo rwe ruzamumanukira ku mutwe.+ Imigani 2:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Naho ababi bazakurwa mu isi,+ kandi abariganya bazayirandurwamo.+ Imigani 5:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Umuntu mubi azafatwa n’amakosa ye+ kandi ingoyi z’icyaha cye ni zo zizamuboha.+ 2 Abatesalonike 1:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ku bw’ibyo, Imana ibona ko ari ibyo gukiranuka kwitura imibabaro ababateza imibabaro,+
10 Nuko baragenda, bamanika Hamani ku giti+ yari yateguriye Moridekayi,+ maze uburakari bw’umwami buracogora.