ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 34:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Uzibukire ibibi maze ukore ibyiza;+

      Ushake amahoro kandi uyakurikire.+

  • Zab. 37:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Reka ibibi ukore ibyiza,+

      Kugira ngo uzabeho iteka.+

  • Zab. 101:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 Sinzashyira imbere y’amaso yanjye ikintu cyose kitagira umumaro.+

      Nanze ibikorwa by’abava mu nzira yo gukiranuka;+

      Mbigendera kure.+

  • Zab. 119:104
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 104 Amategeko yawe atuma ngaragaza ko njijutse.+

      Ni yo mpamvu nanze inzira y’ikinyoma yose.+

  • Amosi 5:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nimwange ibibi mukunde ibyiza,+ mwimakaze ubutabera mu marembo.+ Ahari Yehova Imana nyir’ingabo yazagirira imbabazi+ abasigaye ba Yozefu.’+

  • Abaroma 7:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 kuko ibyo nkora ntabizi. Ibyo nifuza si byo nkora; ahubwo ibyo nanga ni byo nkora.

  • Abaroma 12:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Urukundo rwanyu+ rwe kugira uburyarya.+ Nimwange ikibi urunuka,+ mwizirike ku cyiza.+

  • Abaheburayo 1:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Wakunze gukiranuka wanga ubwicamategeko. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima kurusha bagenzi bawe.”+

  • Yuda 23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 mubakize+ mubahubuje mu muriro.+ Ariko n’abandi mukomeze kubagaragariza imbabazi mutinya, ndetse mwanga n’umwambaro w’imbere wose washyizweho ikizinga n’umubiri.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze