6 Ezira arahaguruka ava imbere y’inzu y’Imana y’ukuri, ajya mu cyumba cyo kuriramo+ cyo kwa Yehohanani mwene Eliyashibu. Ariko nubwo yagiyeyo, nta mugati yariye+ kandi nta mazi yanyoye, kuko yari afite agahinda+ yatewe n’ubuhemu bw’abari barajyanywe mu bunyage.