Kuva 10:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Mose ahita aramburira inkoni ye hejuru y’igihugu cya Egiputa, maze Yehova azana umuyaga uturutse iburasirazuba+ uhuha muri icyo gihugu uwo munsi wose n’ijoro ryose. Bukeye uwo muyaga uturutse iburasirazuba uzana inzige. Gutegeka kwa Kabiri 28:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 “Uzasohora imbuto nyinshi ugiye kubiba, ariko uzasarura bike+ kuko ibindi bizaribwa n’inzige.+ Zab. 78:46 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 46 Umusaruro wabo yawugabije inyenzi,N’ibyo baruhiye ibigabiza inzige.+
13 Mose ahita aramburira inkoni ye hejuru y’igihugu cya Egiputa, maze Yehova azana umuyaga uturutse iburasirazuba+ uhuha muri icyo gihugu uwo munsi wose n’ijoro ryose. Bukeye uwo muyaga uturutse iburasirazuba uzana inzige.