Kubara 13:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Bakomeza kubarira Abisirayeli inkuru mbi+ ku bihereranye n’igihugu bari baragiye gutata, bagira bati “igihugu twazengurutse tugitata, ni igihugu kirya abaturage bacyo, kandi abaturage bose twagisanzemo ni abantu barebare cyane kandi banini.+ Gutegeka kwa Kabiri 8:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Yehova Imana yawe agiye kukujyana mu gihugu cyiza,+ igihugu cy’ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko n’amazi y’ikuzimu apfupfunukira mu bibaya+ no mu karere k’imisozi miremire, Yeremiya 3:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Naravuze nti ‘mbega ukuntu nagushyize mu bandi bana nkaguha igihugu cyiza,+ nkaguha umurage wifuzwa n’amahanga menshi!’ Nongera kuvuga nti ‘muzajya mumpamagara muti “Data!,”+ kandi muzankurikira mwe gusubira inyuma.’ Ezekiyeli 20:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Uwo munsi nazamuye ukuboko kwanjye,+ mbarahira ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa nkabajyana mu gihugu nabarambagirije, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Cyari cyiza kuruta ibindi bihugu byose.+
32 Bakomeza kubarira Abisirayeli inkuru mbi+ ku bihereranye n’igihugu bari baragiye gutata, bagira bati “igihugu twazengurutse tugitata, ni igihugu kirya abaturage bacyo, kandi abaturage bose twagisanzemo ni abantu barebare cyane kandi banini.+
7 Yehova Imana yawe agiye kukujyana mu gihugu cyiza,+ igihugu cy’ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko n’amazi y’ikuzimu apfupfunukira mu bibaya+ no mu karere k’imisozi miremire,
19 Naravuze nti ‘mbega ukuntu nagushyize mu bandi bana nkaguha igihugu cyiza,+ nkaguha umurage wifuzwa n’amahanga menshi!’ Nongera kuvuga nti ‘muzajya mumpamagara muti “Data!,”+ kandi muzankurikira mwe gusubira inyuma.’
6 Uwo munsi nazamuye ukuboko kwanjye,+ mbarahira ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa nkabajyana mu gihugu nabarambagirije, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Cyari cyiza kuruta ibindi bihugu byose.+