2 Samweli 15:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Igihe Abusalomu yatambaga ibitambo, yohereje intumwa i Gilo+ kumuzanira Ahitofeli+ w’i Gilo,+ wari umujyanama wa Dawidi.+ Ubwo bugambanyi+ bufata intera ikomeye, kandi umubare w’abayobokaga Abusalomu urushaho kwiyongera.+ Zab. 35:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Kuko banteze umwobo uriho urushundura+ bampora ubusa;Bawucukuriye ubugingo bwanjye+ bampora ubusa. Zab. 69:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Abanyanga nta mpamvu babaye benshi baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye.+Abashaka kuncecekesha, ari bo banyangira ubusa, babaye benshi.+ Nahatiwe kuriha ibyo ntibye. Yohana 15:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Ariko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko yabo bisohore ngo ‘banyanze nta mpamvu.’+
12 Igihe Abusalomu yatambaga ibitambo, yohereje intumwa i Gilo+ kumuzanira Ahitofeli+ w’i Gilo,+ wari umujyanama wa Dawidi.+ Ubwo bugambanyi+ bufata intera ikomeye, kandi umubare w’abayobokaga Abusalomu urushaho kwiyongera.+
4 Abanyanga nta mpamvu babaye benshi baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye.+Abashaka kuncecekesha, ari bo banyangira ubusa, babaye benshi.+ Nahatiwe kuriha ibyo ntibye.
25 Ariko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko yabo bisohore ngo ‘banyanze nta mpamvu.’+