ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 6:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Yowashi+ abaza abari bamuhagurukiye+ ati “ese murashaka kuburanira Bayali kugira ngo murebe niba mushobora kumukiza? Uburanira Bayali wese akwiriye kwicwa muri iki gitondo.+ Niba Bayali ari Imana,+ niyiburanire+ kuko hari umuntu wamusenyeye igicaniro.”

  • 1 Samweli 24:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Yehova atubere umucamanza, ace urubanza hagati yanjye nawe. Azabibona kandi azandenganura,+ ankize ukuboko kwawe.”

  • Zab. 35:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Yehova, mburanira mu rubanza mburana n’abanzi banjye,+

      Urwanye abandwanya.+

  • Zab. 43:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 Mana, ncira urubanza,+

      Kandi umburanire mu rubanza+ mburana n’ishyanga ry’abahemu.

      Unkize umuntu w’umuriganya kandi ukiranirwa,+

  • Imigani 22:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Kuko Yehova ubwe azabarenganura,+ kandi azambura ubugingo ababambura.+

  • Imigani 23:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 kuko Umucunguzi wazo akomeye; we ubwe azazirengera akuburanye.+

  • Yeremiya 50:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Umucunguzi wabo arakomeye;+ Yehova nyir’ingabo ni ryo zina rye.+ Azababuranira+ kugira ngo ahe igihugu ituze+ kandi ateze impagarara mu baturage b’i Babuloni.”+

  • Amaganya 3:59
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 59 Yehova, wabonye ibibi bankoreye.+ Umburanire.+

  • Mika 7:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Nzihanganira uburakari bwa Yehova, kuko namucumuyeho,+ kugeza igihe azamburanira akandenganura.+ Azanzana mu mucyo kandi nzareba gukiranuka kwe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze