Zab. 11:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Yehova ni we ugenzura umukiranutsi n’umubi,+Kandi ubugingo bwe bwanga umuntu wese ukunda urugomo.+ Zab. 139:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Witegereje imigendere yanjye n’imiryamire yanjye,+Kandi wamenye inzira zanjye zose.+ Imigani 5:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Yehova areba inzira z’umuntu+ kandi yitegereza intambwe ze zose.+ Imigani 15:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Imva n’ahantu ho kurimbukira+ biri imbere ya Yehova,+ nkanswe imitima y’abana b’abantu!+ Abaheburayo 4:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo,+ ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.+
13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo,+ ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.+