15 Yehova Mana ya Isirayeli, urakiranuka+ kuko twasigaye turi abarokotse nk’uko bimeze uyu munsi. Dore turi imbere yawe turiho urubanza,+ kuko mu mimerere nk’iyi tudashobora guhagarara imbere yawe turi abere.”+
7 Yehova, ni wowe ukiranuka ariko twe ikimwaro gitwikiriye mu maso hacu nk’uko bimeze uyu munsi,+ kandi gitwikiriye mu maso h’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu n’Abisirayeli bose, abari hafi n’abari kure mu bihugu wabatatanyirijemo bitewe n’uko baguhemukiye.+