2 Avugira imbere y’abavandimwe be+ n’imbere y’ingabo z’i Samariya, ati “biriya bigwari by’Abayahudi birakora iki? Ese bumva hari icyo bazigezaho? Ese bazatamba ibitambo?+ Ese bibwira ko bazuzuza mu munsi umwe? Mbese bazavana amabuye mazima mu birundo by’ibishingwe+ kandi yarahiye?”