Intangiriro 1:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Imana yita umucyo Umunsi,+ naho umwijima iwita Ijoro.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa mbere. Intangiriro 1:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Imana iravuga iti “mu isanzure haboneke ibimurika kugira ngo bitandukanye amanywa n’ijoro.+ Bizabe ibimenyetso kandi bigaragaze ibihe n’iminsi n’imyaka,+ Intangiriro 8:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Kandi igihe cyose isi izaba ikiriho, kubiba imbuto no gusarura, ubukonje n’ubushyuhe, impeshyi n’itumba n’amanywa n’ijoro bizahoraho.”+ Zab. 136:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Ndetse agashyiraho ukwezi n’inyenyeri ngo bitegeke ijoro,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
14 Imana iravuga iti “mu isanzure haboneke ibimurika kugira ngo bitandukanye amanywa n’ijoro.+ Bizabe ibimenyetso kandi bigaragaze ibihe n’iminsi n’imyaka,+
22 Kandi igihe cyose isi izaba ikiriho, kubiba imbuto no gusarura, ubukonje n’ubushyuhe, impeshyi n’itumba n’amanywa n’ijoro bizahoraho.”+
9 Ndetse agashyiraho ukwezi n’inyenyeri ngo bitegeke ijoro,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+