8 Umwami agarutse mu nzu yanyweragamo divayi+ avuye mu busitani bw’ingoro, asanga Hamani yikubise ku buriri+ Esiteri yari ariho. Nuko umwami aravuga ati “ese arashaka no gufata umwamikazi ku ngufu mu nzu yanjye mpibereye?” Ijambo rigisohoka mu kanwa k’umwami,+ Hamani bamupfuka mu maso.