14 “Dore ndagiye nk’uko abo mu isi bose bagenda,+ kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho. Nta na rimwe ritasohoye.+
35 Abatuye ku isi bose ni ubusa imbere yayo,+ kandi ikora ibyo ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu batuye isi.+ Ntihariho uwabasha gukumira ukuboko kwayo+ cyangwa ngo ayibaze ati ‘uragira ibiki?’+