Zab. 85:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Mu by’ukuri, agakiza ke kari hafi y’abamutinya+Kugira ngo icyubahiro kibe mu gihugu cyacu.+ Imigani 1:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+ Abapfapfa bahinyura ubwenge kandi ntibemera guhanwa.+ Imigani 14:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Gutinya Yehova ni isoko y’ubuzima;+ birinda umuntu kugwa mu mitego y’urupfu.+ Malaki 3:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Icyo gihe abatinya Yehova+ baraganiraga, buri wese aganira na mugenzi we, nuko Yehova abatega amatwi yumva ibyo bavuga.+ Nuko ategeka ko igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye,+ kikandikwamo abatinya Yehova n’abatekereza ku izina rye.+ Ibyakozwe 9:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Hanyuma itorero+ ryo muri Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya ryinjira mu gihe cy’amahoro, rirakomera. Uko ryagendaga ritinya Yehova+ kandi rikagendera mu ihumure ry’umwuka wera,+ ni na ko ryakomezaga kwiyongera.
7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+ Abapfapfa bahinyura ubwenge kandi ntibemera guhanwa.+
16 Icyo gihe abatinya Yehova+ baraganiraga, buri wese aganira na mugenzi we, nuko Yehova abatega amatwi yumva ibyo bavuga.+ Nuko ategeka ko igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye,+ kikandikwamo abatinya Yehova n’abatekereza ku izina rye.+
31 Hanyuma itorero+ ryo muri Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya ryinjira mu gihe cy’amahoro, rirakomera. Uko ryagendaga ritinya Yehova+ kandi rikagendera mu ihumure ry’umwuka wera,+ ni na ko ryakomezaga kwiyongera.