Imigani 14:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Umuntu urakara vuba akora iby’ubupfapfa,+ ariko ufite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu arangwa.+ Imigani 18:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Iminwa y’umupfapfa yishora mu ntonganya,+ kandi akanwa ke kihamagarira inkoni.+ Umubwiriza 7:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Ntukihutire kurakara mu mutima wawe,+ kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa.+ Yakobo 4:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 None se muri mwe, intambara zituruka he, kandi intonganya zituruka he? Mbese ntibiterwa+ n’uko muba mushaka cyane guhaza irari ry’umubiri rirwanira mu ngingo zanyu?+
4 None se muri mwe, intambara zituruka he, kandi intonganya zituruka he? Mbese ntibiterwa+ n’uko muba mushaka cyane guhaza irari ry’umubiri rirwanira mu ngingo zanyu?+