1 Samweli 15:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Samweli na we aramubwira ati “ese Yehova yishimira ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo kuruta kumvira ijwi rya Yehova? Kumvira+ biruta ibitambo,+ kandi gutega amatwi biruta urugimbu+ rw’amapfizi y’intama; Zab. 50:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Jya utambira Imana ishimwe,+Kandi ujye uhigura imihigo wahigiye Isumbabyose.+ Hoseya 6:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Kuko icyo nishimira ari ineza yuje urukundo+ atari ibitambo,+ kandi kumenya Imana ni byo nishimira kuruta ibitambo bikongorwa n’umuriro.+ Mika 6:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ese Yehova azishimira amapfizi y’intama ibihumbi n’imigezi y’amavuta ibihumbi?+ Ese namutura umuhungu wanjye w’imfura ku bwo kwigomeka kwanjye, cyangwa umwana* wanjye ku bw’igicumuro cyanjye?+ Matayo 12:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Icyakora, iyo muba mwarasobanukiwe icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi+ si ibitambo,’+ ntimuba muciriyeho iteka abatariho urubanza, Mariko 12:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 kandi uko kumukunda umuntu abigiranye umutima we wose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda, biruta kure amaturo yose n’ibitambo byose bikongorwa n’umuriro.”+
22 Samweli na we aramubwira ati “ese Yehova yishimira ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo kuruta kumvira ijwi rya Yehova? Kumvira+ biruta ibitambo,+ kandi gutega amatwi biruta urugimbu+ rw’amapfizi y’intama;
6 Kuko icyo nishimira ari ineza yuje urukundo+ atari ibitambo,+ kandi kumenya Imana ni byo nishimira kuruta ibitambo bikongorwa n’umuriro.+
7 Ese Yehova azishimira amapfizi y’intama ibihumbi n’imigezi y’amavuta ibihumbi?+ Ese namutura umuhungu wanjye w’imfura ku bwo kwigomeka kwanjye, cyangwa umwana* wanjye ku bw’igicumuro cyanjye?+
7 Icyakora, iyo muba mwarasobanukiwe icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi+ si ibitambo,’+ ntimuba muciriyeho iteka abatariho urubanza,
33 kandi uko kumukunda umuntu abigiranye umutima we wose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda, biruta kure amaturo yose n’ibitambo byose bikongorwa n’umuriro.”+