ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 15:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Umwe mu bavandimwe bawe nakenera muri mwe, muri umwe mu migi yo mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, ntuzinangire umutima cyangwa ngo ureke kuramburira ikiganza umuvandimwe wawe ukennye.+

  • Zab. 41:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 41 Hahirwa uwita ku woroheje.+

      Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.+

  • Imigani 11:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha,+ kandi uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.+

  • Luka 6:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Ibinyuranye n’ibyo, mukomeze gukunda abanzi banyu no kugira neza no kuguriza+ abantu mutabatse inyungu, mutiteze ko hari ikintu icyo ari cyo cyose muzabona. Ni bwo ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose+ kuko igirira neza+ indashima n’abagome.

  • Abaheburayo 6:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera+ kandi mukaba mugikomeza kubakorera.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze