Imigani 11:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Iyo abantu batayoboranywe ubwenge baragwa,+ ariko aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.+ Imigani 13:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ubwibone butera intambara gusa,+ ariko ubwenge bufitwe n’abajya inama.+ Imigani 15:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo,+ ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.+ Ibyakozwe 15:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Nuko intumwa n’abasaza bateranira hamwe kugira ngo basuzume icyo kibazo.+