ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 19:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 “‘Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene+ cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye.+ Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.

  • Gutegeka kwa Kabiri 1:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ntimukagire aho mubogamira mu rubanza.+ Mujye mutega amatwi uworoheje nk’uko mutega amatwi ukomeye.+ Ntimuzagire umuntu mutinya+ kuko urubanza ari urw’Imana.+ Urubanza rubakomereye cyane mujye murunzanira ndwumve.’+

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Ntukagoreke urubanza.+ Ntukarobanure ku butoni+ cyangwa ngo wemere impongano, kuko impongano ihuma amaso abanyabwenge+ kandi ikagoreka amagambo y’abakiranutsi.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 19:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 None mujye mutinya+ Yehova.+ Mwitondere ibyo mukora,+ kuko Yehova Imana yacu adakiranirwa,+ cyangwa ngo arobanure abantu ku butoni,+ cyangwa ngo yakire impongano.”+

  • 1 Timoteyo 5:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu+ n’abamarayika batoranyijwe, ngo ukomeze ibyo bintu udafite urwikekwe, utagira icyo ukora ubitewe n’uko ufite aho ubogamiye.+

  • Yakobo 2:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Mbese muri mwe ntiharimo ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho,+ kandi ntimuri abacamanza+ baca imanza zirangwa n’ubugome?+

  • 1 Petero 1:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Byongeye kandi, niba mwambaza Data uca urubanza atarobanuye ku butoni+ akurikije imirimo ya buri wese, mujye mubaho mutinya+ muri iki gihe muri abimukira.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze