Imigani 16:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Abami banga urunuka ibikorwa by’ubugome+ kuko intebe y’ubwami ikomezwa no gukiranuka.+ Imigani 20:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Ineza yuje urukundo n’ukuri birinda umwami,+ kandi ineza yuje urukundo ni yo akomeresha intebe ye y’ubwami.+ Imigani 29:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Iyo umwami acira aboroheje urubanza rw’ukuri,+ intebe ye y’ubwami irakomera kugeza iteka ryose.+ Yesaya 16:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 “Intebe y’ubwami izakomezwa n’ineza yuje urukundo;+ kandi umwami azayicaraho mu budahemuka ari mu ihema rya Dawidi,+ aca imanza kandi ashaka ubutabera, yiteguye gukora ibyo gukiranuka.”+
28 Ineza yuje urukundo n’ukuri birinda umwami,+ kandi ineza yuje urukundo ni yo akomeresha intebe ye y’ubwami.+
5 “Intebe y’ubwami izakomezwa n’ineza yuje urukundo;+ kandi umwami azayicaraho mu budahemuka ari mu ihema rya Dawidi,+ aca imanza kandi ashaka ubutabera, yiteguye gukora ibyo gukiranuka.”+