ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 20:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+

  • Zab. 52:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  2 Ururimi rwawe rucura imigambi yo guteza ibyago, rutyaye nk’icyuma cyogosha+

      Kandi rurariganya.+

  • Zab. 57:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Ubugingo bwanjye buri hagati y’intare;+

      Nahatiwe kuryama hagati y’inyamaswa ziryana, hagati y’abana b’abantu,

      Bafite amenyo ameze nk’amacumu n’imyambi,+

      Kandi indimi zabo zimeze nk’inkota zityaye.+

  • Zab. 120:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 Wa rurimi ruryarya we,+

      Bazaguha iki kandi bazakongerera iki?

  • Zab. 140:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 Batyaje indimi zabo nk’iz’inzoka;+

      Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’impiri.+ Sela.

  • Yeremiya 9:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma;+ babaye intwari mu gihugu, ariko atari mu birebana n’ubudahemuka.

      “Kuko bakomeje gukora ibibi biyungikanya, bakanyirengagiza,”+ ni ko Yehova avuga.

  • Yakobo 3:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Ururimi na rwo ni umuriro.+ Ururimi rwuzuye gukiranirwa kose mu ngingo zacu, kuko rwanduza umubiri wose+ kandi rushobora kurimbura ubuzima bw’umuntu, ndetse rushobora kurimbura nka Gehinomu.*

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze