Imigani 14:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi,+ ariko unanirwa kwihangana yimakaza ubupfapfa.+ Imigani 25:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Umuntu utagira rutangira mu mutima we ameze nk’umugi waciwemo ibyuho, utagira inkuta.+ Amosi 5:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ni yo mpamvu icyo gihe umunyabwenge azaceceka kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.+