Zab. 14:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Mbese mu nkozi z’ibibi zose habuze n’umwe usobanukiwe,+Ko barya abantu banjye nk’abarya umugati?+ Ntibigeze bambaza Yehova.+ Imigani 22:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Uriganya uworoheje kugira ngo yirundanyirizeho ibintu byinshi,+ kimwe n’uha umukire, bose ntibazabura gukena.+ Yesaya 32:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Imigenzereze y’umuntu utagira amahame agenderaho ni mibi;+ acura imigambi yo kwishora mu bwiyandarike+ kugira ngo arimbuze imbabare amagambo y’ibinyoma,+ ndetse niyo umukene yaba avuga iby’ukuri. Mika 3:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Mwariye inyama z’abagize ubwoko bwanjye,+ mubakuraho uruhu, mucoca amagufwa yabo, mujanjagura amagufwa yabo amera nk’ayo gushyira mu nkono nini, n’inyama zo gushyira mu cyungo.+ Habakuki 3:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Intwaro zawe wazipfumuje+ imitwe y’abarwanyi be igihe bagendaga nk’inkubi y’umuyaga kugira ngo bantatanye.+ Ibyishimo byabo byinshi byari nk’iby’abantu baba bagambiriye kumirira bunguri imbabare mu bwihisho.+ Mariko 12:40 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 40 Ni bo barya ingo+ z’abapfakazi, bagashaka urwitwazo rwo kuvuga amasengesho maremare; abo bazahabwa igihano kiremereye kurusha abandi.”+ Yakobo 5:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Dore ibihembo by’abakozi basaruye imirima yanyu ariko mukabibima,+ bikomeza gutaka,+ kandi amajwi y’abasaruzi batabaza+ yageze mu matwi+ ya Yehova nyir’ingabo.
4 Mbese mu nkozi z’ibibi zose habuze n’umwe usobanukiwe,+Ko barya abantu banjye nk’abarya umugati?+ Ntibigeze bambaza Yehova.+
16 Uriganya uworoheje kugira ngo yirundanyirizeho ibintu byinshi,+ kimwe n’uha umukire, bose ntibazabura gukena.+
7 Imigenzereze y’umuntu utagira amahame agenderaho ni mibi;+ acura imigambi yo kwishora mu bwiyandarike+ kugira ngo arimbuze imbabare amagambo y’ibinyoma,+ ndetse niyo umukene yaba avuga iby’ukuri.
3 Mwariye inyama z’abagize ubwoko bwanjye,+ mubakuraho uruhu, mucoca amagufwa yabo, mujanjagura amagufwa yabo amera nk’ayo gushyira mu nkono nini, n’inyama zo gushyira mu cyungo.+
14 Intwaro zawe wazipfumuje+ imitwe y’abarwanyi be igihe bagendaga nk’inkubi y’umuyaga kugira ngo bantatanye.+ Ibyishimo byabo byinshi byari nk’iby’abantu baba bagambiriye kumirira bunguri imbabare mu bwihisho.+
40 Ni bo barya ingo+ z’abapfakazi, bagashaka urwitwazo rwo kuvuga amasengesho maremare; abo bazahabwa igihano kiremereye kurusha abandi.”+
4 Dore ibihembo by’abakozi basaruye imirima yanyu ariko mukabibima,+ bikomeza gutaka,+ kandi amajwi y’abasaruzi batabaza+ yageze mu matwi+ ya Yehova nyir’ingabo.