Imigani 19:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Umupfapfa ntakwiriye kuba mu iraha,+ kandi ntibikwiriye ko umugaragu ategeka ibikomangoma.+ Umubwiriza 10:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Nabonye abagaragu bagendera ku mafarashi, ariko ibikomangoma bikagenda n’amaguru nk’abagaragu.+ Yesaya 3:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Nzabaha abana babe abatware babo, kandi uzabategeka azabatwaza igitugu.+