ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 10:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “ntukanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha,+ wowe n’abahungu bawe, igihe muje mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo mudapfa. Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho,

  • Esiteri 3:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nuko izo ntumwa zishyira nzira, zigenda zihuta+ bitewe n’itegeko ry’umwami, kandi iryo tegeko ryari ryatangiwe mu ngoro y’i Shushani.+ Maze umwami na Hamani baricara baranywa,+ ariko abo mu mugi w’i Shushani+ bo bari mu rujijo.+

  • Umubwiriza 10:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Wa gihugu we, uzahirwa igihe umwami wawe azaba akomoka mu bakomeye n’ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye kugira ngo bigire imbaraga, atari ukunywa gusa.+

  • Yesaya 28:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Abo na bo bayobejwe na divayi, bagenda bayobagurika bitewe n’ibinyobwa bisindisha. Umutambyi n’umuhanuzi+ bayobejwe n’ibinyobwa bisindisha, barajijwa bitewe na divayi kandi barayobagurika+ bitewe n’ibinyobwa bisindisha; bayobye mu byo berekwa, kandi bahuzagurika mu myanzuro bafata.

  • Daniyeli 5:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Banywa divayi maze basingiza imana za zahabu n’iz’ifeza n’iz’umuringa n’iz’ubutare n’iz’ibiti n’iz’amabuye.+

  • Hoseya 4:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ubusambanyi na divayi ikuze ndetse na divayi nshya, byica umutima.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze