Rusi 3:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 None rero mukobwa wanjye, humura. Ibyo uvuze byose nzabigukorera,+ kuko abantu bose muri uyu mugi bazi ko uri umugore uhebuje.+ Imigani 12:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umugore ushoboye abera umugabo we* ikamba,+ ariko umugore ukora ibiteye isoni amubera ikimungu mu magufwa.+ Imigani 19:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Inzu n’ubutunzi umuntu abiragwa na se,+ ariko umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova.+
11 None rero mukobwa wanjye, humura. Ibyo uvuze byose nzabigukorera,+ kuko abantu bose muri uyu mugi bazi ko uri umugore uhebuje.+
4 Umugore ushoboye abera umugabo we* ikamba,+ ariko umugore ukora ibiteye isoni amubera ikimungu mu magufwa.+