ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 13:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ariko umugore we aramubwira ati “iyaba Yehova yashatse kutwica, ntiyari kwemera igitambo gikongorwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke twamutuye,+ kandi ntiyari kuba yatweretse ibi bintu byose cyangwa ngo atwemerere kumva ibintu nk’ibi.”+

  • 1 Samweli 25:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Kwihorera+ no kumena amaraso nta mpamvu,+ ntibizakubere igisitaza cyangwa ngo bibere ikigusha umutima wa databuja. Yehova azagirira neza databuja nta kabuza, kandi uzibuke+ umuja wawe.”

  • 2 Samweli 20:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Umugore w’umunyabwenge+ ahagarara ku rukuta rw’uwo mugi arahamagara ati “nimwumve, nimwumve mwa bagabo mwe. Ndabinginze nimumbwirire Yowabu muti ‘igira hafi ngire icyo nkwibwirira.’”

  • Esiteri 5:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 ni uko niba ntonnye ku mwami,+ kandi umwami akaba abona ko ari byiza kumpa icyo nifuza n’icyo musaba, ejo umwami na Hamani bazaze mu birori nzabategurira, kandi ejo nzasubiza umwami icyo ambajije.”+

  • Zab. 68:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yehova ubwe yaravuze,+

      Abagore bamamaza ubutumwa bwiza baba umutwe munini w’ingabo.+

  • Imigani 31:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Amagambo y’umwami Lemuweli akubiyemo ubutumwa bukomeye+ nyina yamubwiye amukosora:+

  • Ibyakozwe 18:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Uwo mugabo atangira kuvugira mu isinagogi ashize amanga. Purisikila na Akwila+ bamwumvise, bamujyana iwabo maze bamusobanurira inzira y’Imana, kugira ngo ayimenye neza kurushaho.

  • Tito 2:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Abakecuru+ na bo bagire imyifatire ikwiriye abera, badasebanya,+ batarabaswe n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza,

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze