Zab. 37:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 37 Ntukarakazwe n’abakora ibibi,+Kandi ntukagirire ishyari abakora ibyo gukiranirwa;+ Imigani 23:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha,+ ahubwo ujye utinya Yehova umunsi wose.+ Imigani 24:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Ntukagirire ishyari abantu babi,+ kandi ntukifuze kwifatanya na bo.+ Imigani 24:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ntukarakarire inkozi z’ibibi, kandi ntukagirire ishyari abantu babi.+