Gutegeka kwa Kabiri 6:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ujye uyacengeza mu bana bawe+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye+ n’igihe mubyutse. Zab. 34:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Bana banjye nimuze muntege amatwi;+Ndabigisha gutinya Yehova.+ Imigani 1:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Mwana* wanjye, jya utega amatwi impanuro za so+ kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka.+ Imigani 19:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Jya wumvira inama kandi wemere impanuro,+ kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.+ Abefeso 6:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Bana, mwumvire ababyeyi+ banyu mwunze ubumwe+ n’Umwami, kuko ibyo ari byo bikiranuka:+
7 Ujye uyacengeza mu bana bawe+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye+ n’igihe mubyutse.