Imigani 10:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ukorana ukuboko kudeha azakena,+ ariko ukuboko k’umunyamwete kuzamukiza.+ Imigani 13:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umunebwe arifuza ariko ntagire icyo abona.+ Nyamara abanyamwete bo bazabyibuha.+ Imigani 18:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Umuntu unebwa mu murimo we+ aba ari umuvandimwe w’umurimbuzi.+ Imigani 20:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho;+ mu gihe cy’isarura azasabiriza, ariko nta cyo azabona.+