16 Nzatuma amahanga atigiswa no kumva urusaku rwo kugwa kwayo, igihe nzayimanura mu mva hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo,+ kandi mu gihugu cy’ikuzimu, ibiti byose byo muri Edeni,+ ibiti byose byiza cyane by’indobanure byo muri Libani n’ibiti byose byavomerewe, bizahumurizwa.+