Abaroma 11:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Mbega ukuntu ubutunzi+ n’ubwenge+ n’ubumenyi by’Imana+ byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo+ zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka! Abaroma 16:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Imana nyir’ubwenge yonyine,+ ihabwe ikuzo+ iteka ryose binyuze kuri Yesu Kristo.+ Amen. 1 Abakorinto 1:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he?+ Umunyampaka+ wo mu by’iyi si+ ari he? Mbese Imana ntiyahinduye ubwenge bw’iyi si ubupfu?+ 1 Abakorinto 2:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 kugira ngo ukwizera kwanyu kutaba gushingiye ku bwenge bw’abantu,+ ahubwo kube gushingiye ku mbaraga z’Imana.+ Abefeso 3:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ibyo byabereyeho kugira ngo ubu, binyuze ku itorero,+ ubutegetsi n’ubutware+ bwo mu ijuru bumenyeshwe ubwenge bw’Imana bugaragarira mu buryo bwinshi bunyuranye,+ Yakobo 3:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ariko ubwenge+ buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye,+ kandi ni ubw’amahoro,+ burangwa no gushyira mu gaciro,+ buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza,+ ntiburobanura ku butoni,+ ntibugira uburyarya.+
33 Mbega ukuntu ubutunzi+ n’ubwenge+ n’ubumenyi by’Imana+ byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo+ zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!
20 Umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he?+ Umunyampaka+ wo mu by’iyi si+ ari he? Mbese Imana ntiyahinduye ubwenge bw’iyi si ubupfu?+
5 kugira ngo ukwizera kwanyu kutaba gushingiye ku bwenge bw’abantu,+ ahubwo kube gushingiye ku mbaraga z’Imana.+
10 Ibyo byabereyeho kugira ngo ubu, binyuze ku itorero,+ ubutegetsi n’ubutware+ bwo mu ijuru bumenyeshwe ubwenge bw’Imana bugaragarira mu buryo bwinshi bunyuranye,+
17 Ariko ubwenge+ buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye,+ kandi ni ubw’amahoro,+ burangwa no gushyira mu gaciro,+ buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza,+ ntiburobanura ku butoni,+ ntibugira uburyarya.+