Zab. 22:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Abicisha bugufi bazarya bahage;+Abashaka Yehova bazamusingiza.+ Imitima yanyu irakabaho iteka ryose.+ Yeremiya 31:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Bazaza barangurura ijwi ry’ibyishimo mu mpinga ya Siyoni,+ kandi bazaba bakeye bitewe n’ineza ya Yehova+ n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta n’amatungo akiri mato yo mu mukumbi n’ayo mu mashyo.+ Ubugingo bwabo buzamera nk’ubusitani bunese,+ kandi ntibazongera kunegekara.”+ Yohana 6:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ntimukorere ibyokurya byangirika,+ ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,+ ibyo Umwana w’umuntu azabaha; kuko Data ari we Mana, yamushyizeho ikimenyetso kigaragaza ko amwemera.”+ Ibyahishuwe 22:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Umwuka+ n’umugeni+ bakomeza kuvuga bati “ngwino!” Kandi uwumva wese navuge ati “ngwino!”+ Ufite inyota wese naze;+ ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.+
26 Abicisha bugufi bazarya bahage;+Abashaka Yehova bazamusingiza.+ Imitima yanyu irakabaho iteka ryose.+
12 Bazaza barangurura ijwi ry’ibyishimo mu mpinga ya Siyoni,+ kandi bazaba bakeye bitewe n’ineza ya Yehova+ n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta n’amatungo akiri mato yo mu mukumbi n’ayo mu mashyo.+ Ubugingo bwabo buzamera nk’ubusitani bunese,+ kandi ntibazongera kunegekara.”+
27 Ntimukorere ibyokurya byangirika,+ ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,+ ibyo Umwana w’umuntu azabaha; kuko Data ari we Mana, yamushyizeho ikimenyetso kigaragaza ko amwemera.”+
17 Umwuka+ n’umugeni+ bakomeza kuvuga bati “ngwino!” Kandi uwumva wese navuge ati “ngwino!”+ Ufite inyota wese naze;+ ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.+