Imigani 13:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Umwana ugira ubwenge ni uhanwa na se,+ ariko umukobanyi ntiyumva igihano.+ Imigani 23:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Se w’umukiranutsi azishima rwose,+ kandi se w’umunyabwenge azamwishimira.+ Imigani 27:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye,+ kugira ngo mbashe gusubiza untuka.+ Imigani 29:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Umuntu ukunda ubwenge ashimisha se,+ ariko ucudika n’indaya yangiza ibintu by’agaciro.+