ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Muzayakomeze kandi muyakurikize, kuko bizatuma amahanga azumva ayo mategeko yose ababonamo ubwenge+ no kujijuka,+ kandi ntazabura kuvuga ati ‘iri shyanga rikomeye ni iry’abantu bafite ubwenge kandi bajijutse.’+

  • Yobu 23:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Sinatandukiriye amategeko aturuka mu kanwa kayo,+

      Ahubwo nabitse amagambo aturuka mu kanwa kayo+ kuruta ibyo yantegetse.

  • Zab. 19:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Amategeko+ ya Yehova aratunganye,+ asubiza intege mu bugingo.+

      Ibyo Yehova atwibutsa+ ni ibyo kwiringirwa,+ bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.+

  • Zab. 107:43
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 Ni nde munyabwenge? Azazirikana ibyo bintu,+

      Kandi azitondera ibikorwa bigaragaza ineza yuje urukundo ya Yehova.+

  • Zab. 119:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  34 Umpe gusobanukirwa kugira ngo nubahirize amategeko yawe,+

      Kandi nyakomeze n’umutima wanjye wose.+

  • Zab. 119:100
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 100 Ngaragaza ko njijutse kurusha abakuru,+

      Kuko nitondeye amategeko yawe.+

  • 2 Timoteyo 3:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 kandi uzi ko uhereye mu bwana bwawe+ wamenye ibyanditswe byera, bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza+ binyuze ku kwizera Kristo Yesu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze