Abalewi 19:36 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 36 Mujye mugira iminzani itabeshya,+ mugire amabuye y’iminzani yujuje ibipimo, na efa na hini* byuzuye. Ndi Yehova Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa. Gutegeka kwa Kabiri 25:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ujye uhorana ibipimisho bihuje n’ukuri kandi byuzuye, uhorane n’ingero za efa zihuje n’ukuri kandi zuzuye, kugira ngo urame iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.+ Imigani 20:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ibipimo by’uburemere by’uburyo bubiri n’ingero za efa z’uburyo bubiri,+ byose Yehova abyanga urunuka.+ Ezekiyeli 45:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 ‘Mujye mugira iminzani itabeshya na efa itabeshya na bati itabeshya.+ Amosi 8:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 muvuga muti ‘igihe cy’imboneko z’ukwezi kizarangira ryari+ ngo twigurishirize ibinyampeke,+ n’isabato+ izarangira ryari ngo twicururize imyaka, kugira ngo dutubye efa*+ dutubure shekeli,* tunyonge iminzani kugira ngo twibe,+ Mika 6:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ese mu nzu y’ukora ibibi haracyarimo ubutunzi bw’ibibi+ n’igipimo cya efa gitubije gicirwaho iteka?
36 Mujye mugira iminzani itabeshya,+ mugire amabuye y’iminzani yujuje ibipimo, na efa na hini* byuzuye. Ndi Yehova Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa.
15 Ujye uhorana ibipimisho bihuje n’ukuri kandi byuzuye, uhorane n’ingero za efa zihuje n’ukuri kandi zuzuye, kugira ngo urame iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.+
10 Ibipimo by’uburemere by’uburyo bubiri n’ingero za efa z’uburyo bubiri,+ byose Yehova abyanga urunuka.+
5 muvuga muti ‘igihe cy’imboneko z’ukwezi kizarangira ryari+ ngo twigurishirize ibinyampeke,+ n’isabato+ izarangira ryari ngo twicururize imyaka, kugira ngo dutubye efa*+ dutubure shekeli,* tunyonge iminzani kugira ngo twibe,+
10 Ese mu nzu y’ukora ibibi haracyarimo ubutunzi bw’ibibi+ n’igipimo cya efa gitubije gicirwaho iteka?