Intangiriro 33:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ariko Yakobo aramubwira ati “databuja azi neza ko mfite abana bato bafite intege nke, nkagira n’intama zonsa n’inka zonsa.+ Baramutse babyihutishije, naho waba umunsi umwe gusa, byose byapfa bigashira.+ Kuva 23:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu.+ Ariko ku munsi wa karindwi ujye uruhuka, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke, n’umwana w’umuja wawe n’umwimukira na bo baruhuke.+ Gutegeka kwa Kabiri 22:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “Nusanga itungo ry’umuvandimwe wawe ryaguye ku nzira, yaba indogobe cyangwa ikimasa, ntuzaryirengagize. Uzamufashe murihagurutse.+ Gutegeka kwa Kabiri 22:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 “Ntugahingishe ikimasa n’indogobe bifatanyirijwe hamwe.+ Gutegeka kwa Kabiri 25:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “Ntugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.+ Yona 4:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 ese jye sinari nkwiriye kubabazwa n’umugi munini wa Nineve,+ utuwe n’abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso, ukaba urimo n’amatungo menshi?”+
13 Ariko Yakobo aramubwira ati “databuja azi neza ko mfite abana bato bafite intege nke, nkagira n’intama zonsa n’inka zonsa.+ Baramutse babyihutishije, naho waba umunsi umwe gusa, byose byapfa bigashira.+
12 “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu.+ Ariko ku munsi wa karindwi ujye uruhuka, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke, n’umwana w’umuja wawe n’umwimukira na bo baruhuke.+
4 “Nusanga itungo ry’umuvandimwe wawe ryaguye ku nzira, yaba indogobe cyangwa ikimasa, ntuzaryirengagize. Uzamufashe murihagurutse.+
11 ese jye sinari nkwiriye kubabazwa n’umugi munini wa Nineve,+ utuwe n’abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso, ukaba urimo n’amatungo menshi?”+