Imigani 9:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ukosora umukobanyi aba ashaka kwisuzuguza,+ kandi ucyaha umuntu mubi aba ashaka kwikoraho.+ Amosi 5:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 “‘Mu marembo y’umugi banga ubahana,+ kandi uvuga ibitunganye baramuzira.+ Yohana 3:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Ukora ibikorwa bibi+ yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, kugira ngo ibikorwa bye bitagawa.+ Yohana 7:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Isi nta mpamvu ifite yo kubanga, ariko jye iranyanga kuko mpamya ko ibikorwa byayo ari bibi.+