Umubwiriza 7:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo,+ kandi uwihangana aruta uwishyira hejuru mu mutima.+ Yesaya 57:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Uri hejuru kandi Usumbabyose,+ uhoraho iteka+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+ aravuga ati “ntuye hejuru ahera,+ kandi mbana n’ushenjaguwe n’uwiyoroshya mu mutima+ kugira ngo mpembure aboroheje, mpembure n’umutima w’abashenjaguwe.+ Yeremiya 9:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 “Ahubwo uwirata yirate ibi: yirate ko afite ubushishozi+ kandi ko anzi, akamenya ko ndi Yehova,+ Imana igaragaza ineza yuje urukundo n’ubutabera no gukiranuka mu isi,+ kuko ibyo ari byo nishimira,”+ ni ko Yehova avuga.
15 Uri hejuru kandi Usumbabyose,+ uhoraho iteka+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+ aravuga ati “ntuye hejuru ahera,+ kandi mbana n’ushenjaguwe n’uwiyoroshya mu mutima+ kugira ngo mpembure aboroheje, mpembure n’umutima w’abashenjaguwe.+
24 “Ahubwo uwirata yirate ibi: yirate ko afite ubushishozi+ kandi ko anzi, akamenya ko ndi Yehova,+ Imana igaragaza ineza yuje urukundo n’ubutabera no gukiranuka mu isi,+ kuko ibyo ari byo nishimira,”+ ni ko Yehova avuga.