Yobu 31:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Niba narishimiye ko unyanga azimye,+Cyangwa nkabyinira ku rukoma bitewe n’uko agezweho n’ibibi . . . Imigani 24:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Umwanzi wawe nagwa ntukishime, kandi nasitara umutima wawe ntukanezerwe,+ Obadiya 12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Ntiwagombaga kwishima hejuru y’umuvandimwe wawe+ umunsi yagiriyeho amakuba; ntiwagombaga kunezerwa igihe Abayuda barimbukaga,+ kandi ntiwari ukwiriye kubishongoraho igihe bari mu byago. Abaroma 12:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Mwishimane n’abishima,+ murirane n’abarira.
29 Niba narishimiye ko unyanga azimye,+Cyangwa nkabyinira ku rukoma bitewe n’uko agezweho n’ibibi . . .
12 “Ntiwagombaga kwishima hejuru y’umuvandimwe wawe+ umunsi yagiriyeho amakuba; ntiwagombaga kunezerwa igihe Abayuda barimbukaga,+ kandi ntiwari ukwiriye kubishongoraho igihe bari mu byago.